Turi MNI

Abo turibo

Umuziki Nyarwanda umaze gutera intambwe ishimishije kubera ibihangano byiza bikorwa ndetse no kubera ushyigikirwa n’abakunzi bamuzika, itangazamakuru, abashoramari ndetse na Leta.

Kuri iyi ntambwe nziza imaze guterwa haracyari urugendo rwo gukomeza kwiyubaka kugirango umuziki nyarwanda ukomeze utere imbere. Bimwe mubyo dukeneye gufatanya gushakira ibisubizo harimo gushyiraho uburyo bushoboka bwinjiriza abahanzi amafaranga kandi bumenyekanisha ibihangano ndetse n’ibikorwa byabo, uburyo bubahuza n’abakunzi bamuzika babo haba mubitaramo, ndetse n’uburyo bwo guhemba no gushimira abitwara neza.

Nk’urubyiruko twishyize hamwe kugirango dutange umusanzu wacu mu iterambere ry’umuziki nyarwanda dukora imishinga ya MNI Selection ndetse na MNI Tarama aho umuhanzi yakwinjiza amafaranga ku indirimbo ze niyo yaba ari imwe yasohoye kandi bukaba ari uburyo yiyumvamo.

MNI Selection in urutonde ngaruka kwezi rugaragza indirimbo zikunzwe mu igihugu. Urutonde rukorwa hashingiwe ku amajwi ibihangano byabonye binyuze mu matora akorwa n’abakunzi ba muzika kuri www.mni.rw cyangwa ukanze *611#. Gutora ni amafaranga 50 RWF atangwa n’umukunzi w’igihangano. Uko igihangano gitorwa kiba kininjiriza nyir’igihangano. Banyir’Ibihangano byahize ibindi mugihe cy’amezi atatu ashize bahabwa ibihembo bitandukanye ndetse bakabasha gutarama mu igitaramo cyacu cya MNI Tarama.

Icyerekezo

Kuba kompanyi ya mbere y’imyidagaduro mu Rwanda igira uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda kandi ituma abakunzi bamuzika biyumvamo umuziki wabo kurushaho.

Ikigamijwe

Gushyiraho uburyo bushya abahanzi ba muzika babona amafararanga, bumenyekanisha ibihangano byabo ndetse buteza imbere ibikorwa bya muzika bakora.

Intego

  • Kwimakaza umuco nyarwanda
  • Guteza imbere uruganda rw’umuziki nyarwanda
  • Guha agaciro amahitamo ya bakunzi ba muzika
  • Guteza imbere ubukerarugendo
  • Gutanga akazi ku baturage
  • Gushyiraho gahunda ziduhuza n’urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange